North Dakota

US: Senateri wa leta ya North Dakota n’umuryango we bapfiriye mu ihanuka ry’indege – BBC News Gahuza

Published

on


Ahavuye isanamu, Facebook/Doug Larsen

Insiguro y’isanamu,

Senateri wa leta ya North Dakota, Doug Larsen, yari ari mu rugendo hamwe n’umuryango we ubwo indege nto bari barimo yahanukaga muri leta ya Utah

Advertisement

Senateri wo ku rwego rwa leta wo muri North Dakota, umugore we n’abana babo babiri b’urubyiruko cyane, bapfiriye mu ihanuka ry’indege nto muri leta ya Utah, nkuko abategetsi babivuze ku wa mbere.

Iyo ndege yari itwaye Doug Larsen n’umuryango we, yahanutse nyuma gato yuko ihagurukiye hafi y’umujyi wa Moab, muri leta ya Utah, aho iyo ndege yari yahagaze gato ku cyumweru nimugoroba ngo inywe ibindi bitoro.

Polisi yavuze ko umupilote wayo na we yapfuye.

Uwo muryango wa Larsen wari urimo gusura abo mu muryango mu mujyi wa Scottsdale, muri leta ya Arizona.

Ibiro by’umukuru wa polisi mu karere byatangaje itangazo kuri Facebook, bivuga ko byahawe amakuru ku “ndege irimo kujya mu butaka” nyuma gato yuko ihagurutse ku kibuga cy’indege cya Canyonlands Airfield, kiri mu ntera ya kilometero hafi 24 mu majyaruguru ya Moab, ahagana saa mbili n’iminota 30 z’ijoro (20:30) ku isaha yaho. Abapolisi, abakozi bo mu rwego ruzimya umuriro rw’akarere ka Moab n’abakora ubuvuzi bwihuse, bagiye aho byabereye.

Advertisement

Urupfu rwa Larsen rwabanje kwemezwa na Senateri David Hogue, ukuriye abasenateri bafite ubwiganze muri sena ya leta ya North Dakota, mu butumwa bwa ’email’ yoherereje bagenzi be bakorana, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press.

Hogue yagize ati: “Sinzi aho ikiriyo tugihera hamwe n’uku gupfusha kumeza gutya, ariko ntekereza ko gitangirana n’amasengesho ku babyeyi babuze abuzukuru, [tugakomereza ku] umwana usigaye udahuje ababyeyi bombi n’abandi bana wa Senateri Larsen, n’umuryango mugari Doug na Amy.”

Ibiro bikuru bya polisi y’akarere byavuze ko iyo ndege yabonetse mu gace kitaruye gahana imbibi n’ikibuga cy’indege.

Ikigo cy’igihugu cy’umutekano w’ubwikorezi bwo mu ndege cyatangaje ku rubuga X, rwahoze ruzwi nka Twitter, ko kirimo “gukora iperereza ku ihanuka ryo ku itariki ya mbere Ukwakira [10] ry’indege [yo mu bwoko bwa] Piper PA-28-140 hafi y’i Moab, muri Utah”.

Ikibuga cy’indege cya Canyonlands Airport gikomeje gukora, mu gihe iperereza ririmo kuba.

Advertisement

Larsen, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, yatowe muri sena ya North Dakota mu mwaka wa 2020.

Yayoboye akanama ko muri sena ya North Dakota kita ku nganda n’amategeko yo mu bucuruzi, ndetse yakoze mu nkeragutabara (umutwe w’abahoze mu gisirikare) zo muri North Dakota.



Source link

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Trending

Exit mobile version